Genesis 48:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozefu abonye ko se yari yarambitse ikiganza cye cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Ashaka kuvana ikiganza cya se ku mutwe wa Efurayimu ngo agishyire ku wa Manase,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozefu abonye ko se yari yashyize ikiganza cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Afata ikiganza cya se kugira ngo agikure ku mutwe wa Efurayimu, agishyire ku mutwe wa Manase.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Aterura ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase.