Genesis 48:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo mbikoze ngirira umubyeyi wawe Rasheli waguye muri Kanāni tuva muri Mezopotamiya, bikantera agahinda. Yapfuye tujya kugera Efurati, mushyingura hafi y'umuhanda ujyayo.” Efurati ni yo Betelehemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe navaga mu kibaya cya Aramu, nababajwe no gupfusha nyoko Rasheli mu gihugu cya Kanahani, dushigaje gato ngo tugere Efurata. Ni ho namuhambye, iruhande rw’inzira igana Efurata, ari yo Betelehemu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku bwanjye ubwo navaga i Padani, napfushirije Rasheli mu rugendo mu gihugu cy'i Kanāni, twari dushigaje akarere tukagera Efurata. Byarambabaje, muhambayo mu nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”