Genesis 49:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo murima uri i Makipela, aherekeye i Mamure mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu yawuguze na Efuroni, kugira ngo ube irimbi ry'umuryango we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
mu buvumo buri mu isambu y'i Makipela iri imbere y'i Mamure mu gihugu cy'i Kanāni, ni bwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.