Genesis 49:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Havumwe uburakari bwabo bukaze! Havumwe umujinya wabo urimbura! Nzabatatanyiriza muri bene wabo, nzabanyanyagiza hirya no hino muri Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Burakavumwa uburakari bwabo bukaze, n’umujinya wabo ukabije! Nzabavangura muri Yakobo, mbanyanyagize muri Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi,Umujinya wabo uvumwe kuko wari uw'agashinyaguro.Nzabagabanya mu ba Yakobo,Nzabatataniriza mu Bisirayeli.