Genesis 50:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ajyana n'abantu bose bo mu rugo rwe na bene se, n'abandi bo mu muryango wa se uretse abana. Ibindi basize mu ntara ya Gosheni ni imikumbi n'amashyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazamukana n’umuryango wa Yozefu wose, na bene se, n’umuryango wa se. Mu karere ka Gosheni bahasiga gusa abana, imikumbi n’amashyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
n'abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n'abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy'i Gosheni.