Genesis 7:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo ibiremwa byose biba ku butaka, ari abantu ari n'amatungo, ari ibikurura inda hasi, ari inyoni n'ibisiga, byose birarimbuka. Hasigaye gusa Nowa n'abe n'ibyari kumwe na we mu bwato.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nguko uko Uhoraho yarimbuye ibintu byose byari ku isi, kuva ku bantu kugeza ku matungo, kugeza ku nyamaswa n’izikururuka hasi, no ku nyoni zo mu kirere. Bitsembwa ku isi, hasigara Nowa gusa n’abari kumwe na we mu bwato.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibifite ubugingo byose biri ku butaka birarimbuka, uhereye ku bantu n'amatungo, n'ibikururuka n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n'ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge.