Genesis 9:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma amaraso y'umuntu wese azahōrerwa. Nihagira inyamaswa yica umuntu na yo ntikabure kwicwa, n'umuntu uzica undi azabiryozwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi amaraso yanyu, arimo ubuzima bwanyu, sinzabura kuyahorera. Ari inyamaswa, ari umuntu uzaba yayamennye, nzayamuryoza. Buri muntu wese azishyura ubuzima bwa mugenzi we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi amaraso yanyu, amaraso y'ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw'umuntu, nzabuhorera undi muntu wese.