Habakkuk 1:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho, uriho kuva kera kose, Mana yanjye, nta nenge ugira, ntuzatuma dupfa! Uhoraho, wahagurukije Abanyababiloniya ngo barangize imanza waduciriye, Rutare mpungiraho, wabashyizeho ngo baduhane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye, Nyir’ubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho? Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi ngo aducire urubanza, uramukomeza, wowe Rutare, kugira ngo aduhane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese nturi Ihoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana.