Habakkuk 1:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore mpagurukije Abanyababiloniya, ni ubwoko bw'inkazi kandi buhutiraho, bazatera isi yose bigarurire ibindi bihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngaha ngiye guhagurutsa Abakalideya, iryo hanga ritagira impuhwe, kandi ry’irinyamaboko, rizenguruke isi yose, kugira ngo ryigarurire ibihugu bitari ibyaryo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo.