Habakkuk 2:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngiye gukomera ku murimo wanjye wo kuba maso, ngiye guhagarara ku munara w'igenzura, ngiye guhanga amaso ku Uhoraho ntegereze icyo ambwira, mbese nzasubiza iki abanyitotombera?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye, nkomeze mpagarare hejuru y’inkike; nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira, mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzahagarara hejuru y'umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n'uko nzasubiza ku bw'icyo namuganyiye.