Habakkuk 2:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho guhabwa ikuzo muzakorwa n'isoni. Uhoraho azabuhira igikombe cy'uburakari bwe, ngaho namwe nimunywe zibateshe ibyo mwambaye, bityo ikuzo ryanyu rizasimburwa no gukorwa n'isoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wihagije ibikozasoni aho kwiha ikuzo, ubu rero ni igihe cyawe cyo gusinda ukiyambika ubusa, kuko inkongoro iri mu kiganza cy’iburyo cy’Uhoraho none ikaba igiye kugucubanurirwaho, maze ikuzo ryawe rikaguhindukiramo ikimwaro!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wuzuweho no gukorwa n'isoni mu kigwi cy'icyubahiro, nawe unywe umere nk'utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw'iburyo k'Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe.