Habakkuk 2:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibibi mwakoreye Abanyalibani bizabagaruka, mwishe inyamaswa nyinshi, none inyamaswa zizahora zibatera ubwoba! Koko mwamennye amaraso y'abantu benshi, mwakandamije ibihugu n'imijyi n'ababituye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni ukuri koko, urugomo wagiriye Libani ruzakugaruka, no kuba wararimbuye inyamaswa zayo, uzabiryozwe, bitewe n’uko wamennye amaraso y’abantu, ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw'inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw'amaraso y'abantu n'urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n'umurwa n'abawutuyemo bose.