Habakkuk 2:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese amashusho asengwa amaze iki? Ese si abantu bayakora? Mbese si ayo kubeshya abantu gusa? Bagirira icyizere ibigirwamana bitavuga, kandi ari bo babyiremera!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rimaze iki, ishusho ribajwe n’umunyabukorikori, cyangwa iricuzwe mu muringa, rigahanura ibinyoma? Uwayakoze yashobora ate kuyiringira, kandi ari ibigirwamana bitavuga?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n'uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?