Habakkuk 2:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bo muri ayo mahanga bazabagira iciro ry'imigani, bazabanegura babakobe bati: “Bazabona ishyano abarundanya ibitari ibyabo! Mbese bazakungahazwa n'ibyo bambuye abandi bageze ryari?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo muntu se, abandi ntibazamuciraho imigani, bose bakamusekera icyarimwe, bagira bati: Ariyimbire, uwigwizaho ibitari ibye, (ariko se azageza ryari?) akikungaharisha ibintu bitabarika yatseho amakoro!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bose se ntibazamuciraho umugani wo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’