Habakkuk 3:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo byose narabyumvise nkuka umutima, numvise urusaku rwabyo amenyo arakomangana, nacitse intege ndadagadwa, amaguru yanjye yahinze umushyitsi. Reka nicecekere ntegereze: igihe kizagera Imana ihane abadutera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Narabyumvise maze nkuka umutima, iyo nkuru ituma iminwa yanjye ihinda umushyitsi, ingingo zanjye ziratatana, amaguru yanjye aradandabirana. Nyamara ntegereza nitonze uwo munsi w’amakuba, ugiye kugwirira ihanga ryadushikamiye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Narabyumvise umubiri wanjye uhinda umushyitsi,Iminwa yanjye isusumirishwa n'iryo jwi,Ikimungu cyinjira mu magufwa yanjye,Mpindira umushyitsi aho ndi,Kuko nkwiriye gutegereza umunsi w'amakuba nywitondeye,Igihe uzagera ku bwoko buzaduteza ibitero.