Haggai 1:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zerubabeli mwene Salatiyeli n'Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki n'itsinda ry'abasigaye, bose bita ku Ijambo ry'Uhoraho Imana yabo bagejejweho n'umuhanuzi Hagayi, nk'uko Uhoraho Imana yabo yari yabamutumyeho. Nuko abo bantu batinya Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abari basigaye bose b’umuryango bumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yabo, n’amagambo Hagayi umuhanuzi yababwiye, akurikije ubutumwa Uhoraho, Imana yabo, yari yamuhaye; maze rubanda ruhinda umushyitsi imbere y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, hamwe n'abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, n'amagambo y'umuhanuzi Hagayi nk'uko yatumwe n'Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n'ubwoba imbere y'Uwiteka.