Haggai 1:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwari mwiteze umusaruro utubutse none mwasaruye ungana urwara, na wo muwugejeje imuhira ndawuhuha ubaca mu myanya y'intoki.” Nuko Uhoraho Nyiringabo arabaza ati: “Ibyo byatewe n'iki? Ni ukubera ko Ingoro yanjye ari itongo, nyamara buri wese muri mwe yita ku nzu ye ashishikaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwari mwizeye kubona byinshi, ariko umusaruro uba muke; mumaze no kuwugeza mu ngo zanyu nawuhushyeho uranyanyagira, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Ibyo se byatewe n’iki? Byatewe n’uko Ingoro yanjye yabaye amatongo, naho buri muntu muri mwe ashishikajwe no kwiyubakira inzu ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n'iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n'inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu.