Haggai 2:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hagayi yungamo ati: “None rero Uhoraho aravuga ati: ‘Nguko uko abantu b'iri shyanga bameze. Ibikorwa byabo kimwe n'ibitambo bantura birahumanye.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hagayi ni ko kuvuga ati «N’uyu muryango ni ko umeze! Iri hanga riri imbere yanjye ni ko riteye! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ibivuye ku murimo w’amaboko yabo na byo ni ko bimeze, kandi n’ibyo batura na byo byarahumanye!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Hagayi arabasubiza ati “Ni ko n'uyu muryango umeze, n'ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n'icyo bantura cyose kiranduye.