Haggai 2:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora n'urubura, nyamara ntimwangarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Narabahannye, nangiza ibyo mwakoresheje amaboko yanyu byose mbiteza nkongwa, kagungu n’urubura, ariko mwanga kungarukira, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nabateje amapfa no kuma n'uruhumbu n'urubura byonona ibyo mwakoraga n'amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga.