Haggai 2:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta mpeke zikirangwa mu bigega byanyu. Imizabibu yanyu n'imitini yanyu n'imikomamanga yanyu n'imizeti yanyu, byose byararumbye. Nyamara nubwo bimeze bityo, uhereye uyu munsi ngiye kubahundazaho imigisha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva ubu ingano ntizizongera gushira mu bigega, kandi n’umuzabibu, umutini, umukomamanga n’umuzeti ntibizahwema kwera imbuto. Guhera uyu munsi rero, ngiye kubaha umugisha.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetse uruzabibu n'umutini, n'umukomamanga n'umwelayo ntibicyera, ariko uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.”