Hebrews 1:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo Mwana w'Imana ni we urabagirana ho ikuzo ryayo, ni na we ubonekwaho n'imiterere yayo nyakuri. Ni we ushyigikiye ibintu byose kubera ububasha bw'ijambo rye. Arangije umurimo wo kweza abantu akabahanaguraho ibyaha, yicaye mu ijuru ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana nyir'ubuhangange.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo kuko ari ukurabagirana k'ubwiza bwayo n'ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry'imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw'Ikomeye cyane yo mu ijuru.