Hebrews 1:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko nta mumarayika n'umwe Imana yigeze ibwira iti: “Ni wowe Mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So.” Cyangwa se ngo ivuge iti: “Jyewe nzamubera Se, na we ambere umwana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi»? Cyangwa se iti, «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana»?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti“Uri Umwana wanjye,Uyu munsi ndakubyaye”?Cyangwa ngo ivuge iti“Nzaba Se,Na we azaba Umwana wanjye”?