Hebrews 1:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho ku byerekeye Umwana wayo iravuga iti: “Mana, ingoma yawe ihoraho iteka ryose, abantu bawe ubategekesha ubutabera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho Umwana wayo iramubwira iti «Mana, intebe yawe y’ubwami ihoraho iteka; umuryango wawe, uwuyoborana ubutabera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko iby'Umwana wayo byo yarabyeruye iti“Intebe yawe Mana, ni iy'iteka ryose,Inkoni y'ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.