Hebrews 10:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amategeko ni nk'igishushanyo gusa cy'imigisha tuzahabwa, ntabwo ari iyo migisha nyir'izina. Nta na rimwe rero yabasha guhindura indakemwa abaza kuramya Imana. Nta n'ubwo bya bitambo bihora ari bimwe byabikora, nubwo babitamba hato na hato buri mwaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza. Ntiyashoboraga na gato kugeza ku butungane abaturaga ubudahwema ibyo bitambo bidahinduka, basubiragamo buri mwaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo amategeko ari igicucu cy'ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.