Hebrews 10:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwibaze namwe rero uko bizamera ku muntu uzaba yaratesheje agaciro Umwana w'Imana, akandavuza amaraso ahamya Isezerano ryayo ari na yo yamugize intore yayo, agatuka na Mwuka ugira ubuntu! Mbega igihano gikomeye umuntu wagize atyo azaba akwiye!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bizagendekera bite rero uzaba asuzuguye Umwana w’Imana, akandavuza amaraso y’Isezerano ry’Imana yamutagatifuje, kandi agatuka Roho Nyir’ingabire? Nimwiyumvishe ukuntu igihano azaba akwiye kizarushaho kuba gikaze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nkanswe ukandagiye Umwana w'Imana, agakerensa amaraso y'isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?