Hebrews 10:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo n'amaturo, ari ibitambo bikongorwa n'umuriro cyangwa ibyo guhongerera ibyaha, si byo washatse kandi si byo bigushimisha”, kandi ibyo bitambo yavuze ari byo biturwa nk'uko Amategeko abiteganya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n'amaturo n'ibitambo byokeje, n'ibitambo by'ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk'uko amategeko yategetse),