Hebrews 11:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bose bapfuye bagifitiye Imana icyizere. Bari batarahabwa ibyo yabasezeranyije, icyakora babireberaga kure bakabyishimira. Bemeraga ku mugaragaro ko ari abashyitsi n'abagenzi kuri iyi si.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranijwe, ariko basa n’ababirabukwa, babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n'abimukīra mu isi.