Hebrews 11:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kwizera Imana ni ko kwatumye Abisiraheli bambuka Inyanja Itukura, ari nko kunyura ku butaka bwumutse. Nyamara Abanyamisiri babigerageje bararohama.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ukwemera kwabambukije Inyanja Itukura nko ku butaka bwumutse, mu gihe Abanyamisiri babiganye, bo bararohama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk'abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa.