Hebrews 11:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bazimya umuriro ugurumana, barokoka ubugi bw'inkota. Mu mwanya w'intege nke bahabwa imbaraga. Ku rugamba ntihagira ubahangara, ahubwo bahashya ibitero by'abanyamahanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bazimya ubukana bw’umuriro, bahonoka ubugi bw’inkota, bashinga intege bakirutse indwara, bagira ubutwari igihe cy’intambara, bakumira ingabo z’abanyamahanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw'inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z'abanyamahanga.