Hebrews 11:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kwizera Imana ni ko kwatumye Abeli ayitura igitambo kiyishimishije kiruta icya Kayini. Ni na ko kwatumye yemerwa ko atunganiye Imana, na yo igashima amaturo ye. Nubwo yapfuye uko kwizera kwe gutuma na n'ubu akivuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ukwemera kwatumye Abeli ahereza Imana igitambo gitambutse icya Kayini. Kwamugaragajeho rero kuba intungane kuko Imana yashimye amaturo ye. Ku bw’uko kwemera, n’ubwo yapfuye bwose, aracyavuga na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.