Hebrews 11:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kwizera Imana ni ko kwatumye Nowa yita ku byo yaburiwe na yo ku byerekeye ibigiye kuzaba, nubwo yari atarabibona. Nuko yubaka ubwato bunini, we n'umuryango we bari kuzahungiramo umwuzure. Bityo ibyo Nowa yakoze byatumye ab'isi batsindwa n'urubanza, maze Imana imuha umugabane ku butungane iha abayizera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aho Nowa amariye kumenyeshwa ibyari bitaraba, ukwemera kwatumye adashidikanya maze aremekanya ubwato bwo kurokoreramo umuryango we. Ubwo ahamya isi icyaha, maze asigara ari ingenerwamurage y’ubutungane buturuka ku kwemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.