Hebrews 11:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kwizera Imana kwanatumye Aburahamu aba nk'umushyitsi muri icyo gihugu Imana yamusezeranyije. Aba mu mahema kimwe na Izaki na Yakobo, na bo basezeranyijwe uwo munani kimwe na we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ukwemera kwatumye atura nk’umushyitsi mu gihugu yasezeranijwe, acumbika mu ihema, hamwe na Izaki na Yakobo, ari bo basangiye amasezerano.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk'umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe,