Hebrews 12:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Natwe rero ubwo tuzengurutswe n'imbaga ingana ityo y'abahamije ibyo bizera, tureke ibitubuza gutambuka n'ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwa twateganyirijwe tudacogoye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye