Hebrews 12:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta muntu uhanwa ngo muri ako kanya bimushimishe, ahubwo biramubabaza. Nyamara ababyitoje amaherezo bibabyarira amahoro n'ubutungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.