Hebrews 12:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzi ko bitinze yashatse ko se amuraga umugisha umukwiye maze ntawuhabwe. Ntiyari agishoboye guhindura ibyo yari yarakoze nubwo yabishatse arira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzi kandi ko, hanyuma yashatse kuragwa umugisha, akabihakanirwa, akabura n’uburyo yabihindura, n’ubwo yatakambaga kandi asuka amarira!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.