Hebrews 13:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubusanzwe Umutambyi mukuru ajyana amaraso y'amatungo atuwe Imana mu Cyumba kizira inenge cyane, akayatanga ho impongano y'ibyaha, naho inyama zigatwikirwa inyuma y'inkambi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko kandi amaraso y’ibitungwa ajyanwa n’umuherezabitambo mukuru ahatagatifu rwose ngo ahongerere ibyaha, naho inyama zabyo zigatwikirwa inyuma y’ingando.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko intumbi z'amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y'ibyaha, zitwikirwa inyuma y'urugo.