Hebrews 13:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwumvire ababayobora kandi mwemere kugengwa na bo, kuko ari bo bashinzwe ubugingo bwanyu bakazabubazwa n'Imana. Mubumvire kugira ngo babakorere bishimye batinuba, kuko babakoreye binuba mwe nta kamaro byabagirira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.