Hebrews 13:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gushyingiranwa kubahwe n'abantu bose, kandi he kugira uwo mu bashakanye wandavuza uburiri bwabo asambana, kuko ibyomanzi n'abasambanyi Imana izabacira urubanza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ugushyingirwa nikubahwe na bose, n’uburiri bw’abashakanye buzire inenge, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’inkozi z’ibibi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka.