Hebrews 13:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimugateshwe inzira n'inyigisho zitari zimwe z'inzaduka. Icyiza ni uko imitima yacu yatungwa n'ubuntu Imana igira, aho gutungwa n'ibyokurya twategetswe n'amategeko kandi nta cyo bimarira abayakurikiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntimugatwarwe n’inyigisho z’amoko menshi kandi zitandukira, kuko ikiruta ari uko umutima wakomezwa n’ingabire z’Imana, aho gukomezwa n’ibyo kurya bitagiriye n’akamaro ababiha agaciro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.