Hebrews 2:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
byose urabimuha kugira ngo abigenge.” Igihe Imana yeguriraga umuntu ibintu byose nta na kimwe yasize. Nyamara kugeza ubu ntiturabona koko umuntu agenga byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ibintu byose ubishyira mu nsi ye.» Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y'ibirenge bye.”Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we,