Hebrews 2:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo Yezu ni we tubona, yacishijwe bugufi, abamarayika bamusumba ho gato. Kwari ukugira ngo anyure mu rupfu, abigiriye abantu bose – ubwo ni bwo buntu Imana yagize. Ariko none yambitswe ikuzo n'icyubahiro nk'ikamba, abitewe n'urupfu yapfuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y'abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu.