Hebrews 4:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero twihatire kwinjira aho hantu ho kuruhukira, kugira ngo hatagira n'umwe ukurikiza urugero rwa ba bandi batumviye Imana, maze akīvutsa icyo kiruhuko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.