Hebrews 4:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ijambo ry'Imana ni rizima kandi rifite imbaraga, rirusha gutyara inkota zose zifite ubugi impande zombi. Ricengera mu muntu rikagera mu mahuriro y'ubuzima n'umwuka, no ku y'ingingo n'umusokoro, kandi rigatahura ibyo umutima utekereza n'ibyo ugamije.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.