Hebrews 4:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho twebwe abayizeye, twinjira aho kuruhukira yagennye. Aho ni ha handi yavuze iti: “Ndahiranye uburakari nti: ‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ” Ni ko Imana yabivuze, nubwo kuva isi ikiremwa yari yararangije gukora umurimo wayo,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti“Narahiranye umujinya wanjye nti‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”),ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.