Hebrews 5:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Urebye igihe mumaze mwari mukwiye kuba abigisha b'abandi, ariko namwe muracyakeneye kwigishwa iby'ifatizo byerekeye inyigisho ziva ku Mana. Aho gutungwa n'ibiryo bikomeye, muracyakeneye amata.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwagombye kuba mwarabaye abahanga kuva kera, nyamara muracyakeneye ko babigisha ingingo z’ibanze z’amagambo y’Imana. Muracyakeneye gutungwa n’amata mu mwanya w’ibiryo bikomeye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye,