Hebrews 5:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gihe Yezu yari akiri ku isi yasenze yinginga, aniha cyane, abogoza n'amarira, atakambira Imana ifite ububasha bwo kumukiza urupfu. Nuko iramwumva kubera ko yayiyeguriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.