Hebrews 6:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko rero twe kugarukira gusa ku nyigisho z'ibanze zerekeye Kristo, ahubwo dutere imbere dusingire izikwiriye abakuze. Twe kwirirwa tugaruka ku mahame y'ishingiro ari yo aya: kwihana ibikorwa bitagira umumaro no kwizera Imana,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, tube turetse inyigisho z’ibanze zerekeye Kristu, maze tujye mu byisumbuye bikwiriye abakuze. Ntitugaruka ku mahame y’ishingiro ariyo y’aya: gutandukana n’ibikorwa bikurura urupfu, kwemera Imana,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,