Hebrews 6:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo byombi ni ibintu bidahinduka kandi Imana yabivuze ntibasha kubeshya. Ni na byo bidukomeza cyane twebwe abamaze kuyīsunga, tugasingira ibyo twiringiye kuzahabwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’Imana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.