Hebrews 6:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kwiringira ibyo ni ko gukomeza imitima yacu, nk'uko umugozi uzirika ubwato ukabukomeza ngo budatwarwa. Ni ikiziriko kidacika, kitarekura, gicengera hirya y'umwenda ukingirije cya Cyumba kizira inenge cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo byiringiro tubifite nk'igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y'umwenda ukingiriza Ahera cyane,