Hebrews 7:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Melikisedeki uwo yari umwami w'i Salemu akaba n'umutambyi w'Imana Isumbabyose. Ubwo Aburahamu yatabarukaga atsinze ba bami, Melikisedeki ni we wamusanganiye amusabira umugisha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo Malekisedeki, Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose, ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Melikisedeki uwo wari umwami w'i Salemu, n'umutambyi w'Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,